Ibiribwa bivura (1) :

Amapera:

Amapera ni ubwoko bw'imbuto ibibabi byayo bivura indawara zi gucibwamo cyangwa impiswi, igihe umuntu yumva afite umunaniro mbese yaguye agacuho ni byiza ko arya amapera cyangwa yifashisha ibibabi byayo.

Inyabutongo:

Inyabutingo cyangwa imbogeri ni imboga zikungahaye ku ntungamubiri kurusha inyama,amata,soya n'ibindi. Impeke z'inyabutongo zifitemo ubutare bukubye gatatu na kalisiyumu ikubye gatanu iz'ibindi binyampeke.

Amasaka:

Ni ikiribwa kihariye ku bafite uburwayi bwa Diyabeti iyo bamwe bita Igisukari. Ifu y'Amasaka kandi agira intungamubiri nyishi kandi ntagereranywa dusana mu gikoma cyayo cyangwa umutsima ukoze muri iyo fu. Amasaka akungahaye ku myunyu ngugu, kalisiyumu na fosifore ikindi kandi byagaragye ko amasaka arwanya indwara zo mu gifu no mu mara.

Ibitunguru:

Ibitunguru ni ingenzi kubarwaye gapfura, burwayi bwo mungingo na rubagimpande. Igitunguru ni kimwe mubiribwa bivura indwara nyinshi kandi z'ibikatu. Igitunguru kivura amazinda cyangwa kwibagirwa, umuvuduko ukabije w'amaraso, ubwandu bw'urwungano rw'inkari, diyabete, asima n'ibindi.

Amashaza:

Amashaza cyangwa ubushaza ni ikiribwa cy'ingirakamaro mu kurinda cyangwa kuvura indwara zitandukanye. Amashaza agizwe n'umugabane munini w'amazi hafi 80%. Amashaza afite ibyangombwa byinshi bikenura umubiri wacu harimo ibyitwa amido, isukari nke ya sakarose, amaremezo cyangwa poroteyine yo murwego rwo hejuru.

Kurya amashaza yatekanywe n'ibinyampeke byuzuzanya neza kandi bigakungahaza umubiri. Mu mashaza harimo vitamini B1,B2,B6 z'ingenzi cyane mugutuma umutima n'ubwonko bikora neza cyane.

Amashaza kandi arimo vitamine A na E ku bwinshi akagira akamaro kubijyanye n'ubuzima bw'imyororekere haba kubagabo cyangwa kubagore.

Amashaza atuma umana uri munda agira kandi agakurana ubwonko bukora neza.

Amashaza arinda gucika intege no kwiheba.
Amashaza kandi afasha abarwaye Diyabete akoresheje ibyo bita amido akagabanya mu mubiri isukari ya girikoze buhorobuhoro.

Amateke:

Amateke ni ikinyabijumba kiryoha kandi kivura kuko avura zimwe mundwara z'igogorwa kandi akanazirinda.

Avoka:

Avoka igaburira umubiri igatuma umuntu agira uruhu n'isura nziza. Avoka ituma ubwonko bukora neza ikaba impashyamikorobe y'umwimerere. Iboneza mirire ku bana, abakirutse indwara, abagore batwite, iruhura abananiwe mu bwonko ni ukuvuga baguye agacuho, ivura umunabi kuko iha ubwnko gutuza, ivura uburwayi bwo mugifu, uburwayi bwo mumara,uburwayi bw'umwijima, umuvuduko ukabije w'amaraso n'ibindi n'ibindi byinshi. Gusa ni ngomwa kurya avoka murugero kuko iyo amavuta yayo abaye menshi mumubiri ashobora kwangiza umwijima.

Source:.......